Senate News 


< Previous Next >

Senate News 

03/09/2010

Lunching of the Senate Research book on "Political Pluralism and Power Sharing in Rwanda"

Dr. Senator KAREMERA Joseph (right), the Chairperson of Senate ad hoc Committee, which coordinated the research with Dr. SHYAKA Anastase (left), the Team leader of Researchers during the presentation ot the research book on September 3, 2010



Available in Kinyarwanda

Ku wa gatanu, tariki ya 3/9/2010, Sena y’u Rwanda yatangaje ku mugaragaro ubushakashatsi ku bitekerezo bya Politiki binyuranye n’isaranganya ry’ubutegetsi.
Uwo muhango wari witabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye, baba abakora mu nzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamadini, imiryango mpuzamahanga, ndetse hari hatumiwemo n’impuguke zo mu bindi bihugu kugira ngo zitange umusanzu wazo, zerekana uko zabonye ubwo bushakashatsi zigereranya n’uko mu bihugu byabo bimeze.


Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu gihugu cyose, mu Turere twose uko ari 30, ariko hagatoranywa imirenge 2 muri buri Karere, kandi habazwa ibyiciro binyuranye by’abanyarwanda, hasesengurwa n’ibyagiye byandikwa ku mateka y’u Rwanda  ndetse n’ibyo amategeko y’u Rwanda yagiye ateganya kuva mbere y’igihe cy’ubukoroni kugeza ubu.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abanyarwanda barenga 80%, basanga mu Rwanda muri iki gihe hari ubwisanzure mu bitekerezo bya Politiki binyuranye kandi ko mu Rwanda hari isaranganya ry’ubutegetsi hagati y’abanyarwanda b’ingeri zose nta bwikanyize.

Ikindi cyagaragajwe n’ubwo bushakashatsi ni uko abanyarwanda bahinduye imyumvire ku bijyanye n’imikorere y’imitwe ya Politiki, kuko ubwo batangaga ibitekerezo mu gihe cyo gutora Itegeko Nshinga ryo muri 2003, bari bagaragaje impungenge ku kugira imitwe ya politiki myinshi, ariko ubu bakaba basanga iyo mitwe ya politiki ifite uruhare mu kwigisha abanyarwanda ibikorwa by’iterambere no gushimangira demokarasi n’ubwo harimo Imitwe ya Politiki izwi cyane n’indi itazwi n’abanyarwanda benshi.

Nyuma yo gusesengura ibyavuye muri ubwo bushakashatsi Sena yasanze hari ibikorwa bigomba kwitabwaho, birimo :

-    Kongera ubushobozi bw’Imitwe ya politiki ;
-    Gushyira ibijyanye n’ubwumvikane buseseye no gusangira ubutegetsi mu muco wa politiki w’abanyarwanda ;
-    Gusobanurira abaturage inshingano n’ibikorwa by’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda ;
-    Gushimangire imikorere y’inzego z’imiyoborere myiza kugira ngo zigire uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu ;
-    Kurushaho kunoza imikoranire y’Inteko Ishinga Amategeko n’abaturage
-    Gushimangira uruhare ry’inzego zitegamiye kuri Leta mu guteza imbere ibijyanye no kugendera ku bitekerezo bya Politiki binyuranye n’ibindi.

Tubibutse ko ubu ari ubushakashatsi bwa kabiri Sena ikoze, nyuma y’ubundi bushakashatsi yashyize ahagaragara muri 2007 ku mavu n’amavuko y’ingengabitekerezo ya jenoside n’uburyo bwo guhangana n’ingaruka zayo.



Back to list


  Item 130 of 130 
Search 
Radio 
 
RADIO RWANDA INTEKO  101.5 FM


 Webdiffusion Bientôt
SENATORS (2011-2019) 
Who is On-Line 
Authenticated: 0
Anonymous:     4
Contact us 

REBUBLIC OF RWANDA
PARLIAMENT

Senate:
Tel: (+250)0252594538
(+250)0252594500
Fax:(+250)0252594583
P.O. Box: 6729
KIGALI-RWANDA 

Chamber of Deputies:
Tel: (+250)0252594620
(+250)0252594500
Fax: (+250)0252594619
P.O. Box: 352 
KIGALI-RWANDA

E-mail : info@parliament.gov.rw
Website: www.parliament.gov.rw

malatya haber film izle hatay firma rehberi sağlık porno izle firma saç bakımı izmir izmir havalimanı oto kiralama izmir